Posted in

Umwarimu Ukuriye Ishuri (Titulaire de Classe) muri Musasa Nursery School | Deadline: 20 Kanama 2026

Itangazo ry'akazi k'Umwarimu Ukuriye Ishuri (Titulaire de Classe) muri Musasa Nursery School rya Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA.
Musasa Nursery School irimo kwakira dosiye z'abifuza umwanya w'Umwarimu Ukuriye Ishuri.

Umwarimu Ukuriye Ishuri (Titulaire de Classe) muri Musasa Nursery School | Deadline: 20 Kanama 2026

Umwarimu Ukuriye Ishuri (Titulaire de Classe)

Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA, ikorera mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko yakiriye ubusabe bw’abifuza gukora ku mwanya w’Umwarimu Ukuriye Ishuri (Titulaire de Classe) muri Musasa Nursery School, ishuri ry’incuke rizatangira ibikorwa byaryo mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027.

Abantu bafite uburambe mu burezi bw’abana bato kandi bujuje ibisabwa basabwe gutanga dosiye zabo mbere y’itariki ntarengwa yatangajwe.

Related Jobs: Umwarimu Wungirije (Aide Enseignant(e)) muri Musasa Nursery School | Deadline: 20 Kanama 2026

English Teacher (A2) and Nursery Teacher (A2) Jobs at Elite Parents School – Kamonyi, Rwanda

Ministry of Health Scholarship 2026 at INES-Ruhengeri | Apply Before 18 August 2026

Teller (Branch and Outlet) Jobs at IBAKWE SACCO GATSIBO – 7 Positions | Apply Before 10 August 2026

Umwanya Ushakwa

  • Umwanya: Umwarimu Ukuriye Ishuri (Titulaire de Classe)
  • Umubare w’imyanya: 2
  • Umukoresha: Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA
  • Aho akazi kazakorera: Musasa Nursery School, Ruli, Gakenke

Ibyo Usaba Agomba Kuba Yujuje

Abifuza uyu mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye y’inderabarezi (A2) cyangwa indi mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye iherekejwe n’impamyabushobozi ya REB igaragaza ko yahuguwe kwigisha mu mashuri y’incuke.
  • Kuba ashobora kuvuga neza ururimi rw’Igifaransa kandi afite ubushobozi bwo kurwigisha abana.
  • Kuba afite uburambe bw’imyaka nibura itanu (5) muri aka kazi.
  • Kuba ari inyangamugayo kandi yubahiriza inshingano ze.
  • Kuba akunda abana kandi ashoboye kubitaho no kubarera neza.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga.
  • Kuba yemera gutura hafi y’aho akazi kazakorera kandi akaba yiteguye guhita atangira akazi.
  • Kuba azi izindi ndimi z’amahanga, cyane cyane Icyongereza, bizafatwa nk’inyongera.

Inyandiko Zigomba Guherekeza Dosiye

Dosiye igomba kuba igizwe na:

  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi wa Koperative.
  • Umwirondoro (CV) uherekejwe n’abantu batatu (3) bashobora gutanga amakuru ku mikorere yawe.
  • Fotokopi y’Indangamuntu.
  • Kopi z’impamyabumenyi n’impamyabushobozi zijyanye n’uyu mwanya.

Uko Wasaba

Dosiye zuzuye zigomba kuba zagejejwe ku biro bya Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA bitarenze:

20 Kanama 2026 saa 17:00

Ushobora kandi kohereza ubusabe bwawe kuri email:

info@dukundekawa.rw

Mu mutwe wa email (Subject), andikamo neza izina ry’umwanya usaba.

Uburyo bw’Itoranywa

Abujuje ibisabwa gusa ni bo bazahamagarwa gukora ikizamini. Itariki y’ikizamini izamenyeshwa abazatoranywa hakoreshejwe telefoni zabo.

Dosiye zitujuje ibisabwa cyangwa zatinze koherezwa ntizizasuzumwa.

Aho Wabona Andi Makuru

Telefoni

  • 0784912906 (President)
  • 0782142193 (Manager)

Email

info@dukundekawa.rw

Iri tangazo ryatangiwe i Ruli, ku wa 05 Kanama 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *